![]() |
Forces Républicaines Fédéralistes. F.R.F. ----------- Offenberg le 20.11.2000 Kuri bene wacu tuvukana bose bakora muri Rassemblement Congolais pour la Démocratie ( R.C.D.) 1. Abategetsi ba RCD bakomoka i Mulenge ( bose). 2. Abakorera ubutegetsi bga RCD bakomoka i Mulenge ( bose). 3. Abayishigikiye bose. Nshuti bavandimwe, Dushatse kubandikira ururwandiko rwo kongera kubibutsa intekerezo za Forces Républicaines Fédéralistes( FRF) zikurikiranye nikibazo abanyamulenge twagize muri Zaire na Congo hamwe n'iyi ntambara RCD iriko irwana. Tumaze igihe tubivuga nyamara kongera kubyibutsa ni byiza nubgo mubizi. 1. Ikibazo c' Abanyamulenge muri Congo. Ntibyoroshye kumenya igihe ikibazo chacu catangiriye. Nyamara icyo tuzi twese nuko ntaco abanyamulenge twakoze chatumye abandi bose duturanye batwanga. Ahari ibo nibo bakizi cyane. Tuzi yuko ishari ryabaye ho mugihe Gisaro yongeraga kuba député , abandi baribashatse gukora bene uwo murimo bagira ishyari. Nibgo hongeye ho kuturwanye byeruye mu mwaka wa 1982, bavuga yuko noneho tutari aba zairois. Ibyo bagejeje muri 1987 dutwika amatora ndetse no muri 1991 abantu barapfa bikurikiranye na recensement . Icaje kuba imbarutso ni 1995 ubgo Zaire yemeje itegeko ngo ntabgo turi bene gihugu bongeraho no gutangira kutujabutsa i Rwanda kuguvu. Bamwe muri twe barahunze baja i Rwanda nubu niyo bagituye ( ariko tugitegereza ko bazagaruka). Ico cyatumye twitabira intambara ya 1996 tugira ngo noneho ikibazo cyacu gishize ho burundu. Nyamara ari abanyarwanda bari baje kudutabara cyane cyane yuko bari bafite inyungu zabo zo gusenya amakambi yarimo intarahamwe, zari ziraririje u mututsi wese, ari Kabila bazanye ntabgo abanyamulenge babonyemo agakiza bifuzaga. Ubgo Mayi mayi yaravutse ikomeza kuturwanya . Intambara ikimara gutangira habaye inama rukokoma i Butare yahuje abanyamulenge 17 n'abategetsi bakuru bingabo z'u Rwanda. Muriyo nama hizwe mo ijambo ryuko u Rwanda rwashakaga ngo abanyamulenge bose bave muri Zaire. Mwabonye abana bacu batumwe nabashebuja kuza kumanura abanyamulenge bose. Nyamara nubgo tutari dufite imbaraga zokurwana n'abandi baduteraga ,ntibyatumye twemera kuva mugihugu cyacu. Nyuma yabgo abaduserukiraga muri rebellion ya AFDL babonye yuko u Rwanda rufite i programme yarwo tutazi kandi ndetse bisa naho itazadukamira. Ibyo byatumye bamwe mubanyamulenge bava muri rebellion ndetse nabayisigaye mo, bakomeje kugira inama rwihishwa bati neno dushake indi nzira yagakiza yuko iyi ka Kabila n' u Rwanda yatubereye mbi. Abo tuzi twafatikanije muri zo za analyses ni Nyarugabo , Ruberwa na Serukiza, n'Abasirikare bakuru. Twibukanye yuko twagize inama amajoro menshi twese tukunvikana yuko tugomba gushaka indi nzira yo kudukiza . Nyamara u Rwanda rwo rwakomeje kudufata nkaho twabaye bene gihugu cyabo, ico nico catumye abasirikare bacu bagumuka mukwezi kwa kabiri 1998. Ubgo twese twari tuzi ko agakiza kacu kari muri Congo kandi yuko tugomba gushakisha twenyine inzira yo kudukiza ,tuti naho abandi bafite inyungu zabo , kandi uburyo bazazigeraho ntitubuzi ndetse byatumarisha. 2. Intambara ya 1998. Iyo ntambara yateguwe nabateguye yayindi ya 1996. Aho itandukaniye niyambere nuko noneho twaridufite abategetsi muri gouvernement kandi bavuga kobatangije indi ntambara buzira kwerekana akarengane kacu. Kuri benshi iyintambra yaje i nkimvura. Ubgo twebge aho twari turi twavuganye nabagenzi bacu bose tuti noneho tureke kwitabira u Rwanda mubyo rugiye gukora muri Congo yuko tutazi ibyo rushaka. Ntabgo byashobotse yuko abanya mulenge bagira inama yabo ngo bamenye ico bari bukore muriyi ntambara yaritangiye. Ahari bamwe baribayiteguranye n'u Rwanda. Ibyo biragaragara yuko bahisemo kwitaba impamagazi y'abategetsi b' u Rwanda. Icakurikiye ho twese twarakibonye: abana bari Kinshasa , Kamina , Lubumbashi n'ahandi barapfuye. Noneho intambara iba ibaye iyo kurwanya u mututsi wese aho ari. Ikibazo cy'umunyamulenge kiba kimizwe nicakarere. Twebge twigira inama turavuga tuti sibyiza yuko dukurikira u Rwanda tutazi aho ruja. Byatumye twandikira abategetsi batatu bakarere tubasaba ngo batwakire tubabgire intekerezo dufite yuko zitari zihuje nizintambara itangiye. Nyamara ntabgo abo bategetsi batwakiriye. Intambara muzi icyo yadukoreye naho itugejeje ubu. Twakomeje kwerekana yuko programme y' u Rwanda itazadukiza nagato ahubgo izatumarishya. Ubu twibukanye yuko abana bacu basigaye ari bake rwose, kandi bakomeje kugumya gupfa buri munsi. Ndetse n'ababyeyi babo , na barumuna babo baba civils bashinzwe gukingira dukomeje gupfa yuko abana ari bake badashobora kuba ahantu hose. Twarasenye, Vyura abantu barapfuye, imihana ruguru yashizeho, ndetse n'amahanga aratwanze ngo nitwe duhararira abandi bacongomani. Ubu rero twese turabona yuko RCD itashobora kudukingira , kandi u Rwanda narwo rukomeje programme yarwo nubgo ruzi ko izatumarishaho. Ibyo biterwa nuko bamwe muritwe bakorana nabo. Noneho bigasa nkaho aritwe duhaye twiyica. Abana bacu bategetswe n'u Rwanda, ntibashobara kugira umupango wabo bonyine biyumvira ko ariwo ubafiye akamaro. Abategetsi bene wacu bari muri RCD nabo bategetse n'u Rwanda kandi ntaco bokora bashatse. Abana bacu na abategetsi ntabgo bafitanye isano. Ntibashobora gukorera hamwe yuko ubategeka atabyemera. Murumva yuko neno rero abanyamulenge tutakibaho ahubgo ari abandi bakora icyo bashatse kuritwe. Kandi niba tutibeshya bene wacu bari muri RCD nabo baremeza yuko ntaco bakora u Rwanda rutagishatse, habe nogushira umutegetsi muto cyane. Kabila nawe , n'interahamwe ,na FDD na Mayi Mayi batumazeho. Nyamara ntidufite inama yo kira icyo twabivugaho yuko dutinya i Rwanda na RCD. Ubu RDC ifite ingabo zayo muri Shaba na Kasai nahandi kure ariko twebge twashizeho hano muri Kivu. Ibyo byerkana yuko nubgo RCD yofata ubutegetsi i Kinshasa ntibyabuza abanyamulenge kwicwa . None se , iyo RCD itumatiye iki? gutanga akazi tukirtwa bakuru , tukabona ifranga , tukubaka amazu ariko bene wacu bashizeho???? Reka tubibutse yuko muri 1996, ubgo aba jeunessi bari bararirije kutunya ubutunzi byacu, Mushishi yarahagurutse abgira abantu baja kurugamba kandi nubgo bamwe bahaguye byaradufashije yuko Gouvernement yabonye ko tudafatikanije na aba jeunessi bituma idutabara. Twibukanye yuko muri 1969, ubgo twari tugorewe mumushyashya, abantu bamazwe n'indwara , n' ubwaki, abasore bacu barahagurutse baratuzamura turakira. Nubu dushobora kwiranirira. 3. Ibyo dusaba. Twebge nka FRF turashaka kongera kwibutsa abanyamulenge bose aho bari yuko inzira tubona ko ariko gakiza kacu nizi: 1. Tukomeze twemeze ko turi abacongomani , tureke kwitera u Rwanda yuko programme yarwo ,izashiraho umunsi umwe. U Rwanda rwateye Congo kandi isherezo ruzavayo, ese uwo munsi tuzagiradute??? 2. Niba dukomeje kurwana hamwe na RCD tuti turashaka démocratie no guhirika ubutegetsi nibindi tuzashiraho urujojono kandi ntabgo akarengane kacu kazashiraho. Noneho tugasaba yuko abanyamulenge twerekana akarengane kacu yuko kahari kandi ndetse tukishakira uwo dufasha kumara izo ngorane tunyuze munzira z'imishikirano naba congomani. Intambara ishobora kumara indi myaka myinshi. Kandi ntaco izatugezaho. Kandi uko ikomeje niko twe dupfa , ese hazabasigara bangahe muyindi myaka ibiri iri imbere? Icyo turwanira si démocratie yuko isa naho inaniranye muri Afrika ,ariko twebge abanyamulenge turaharanira kubaho ( survie). Mugihe Imana yadufasha amahoro akaboneka , nibgo abashaka ubutegetsi bazabuharanira nkabandi ba congomani bose. Programme iyi ntambara twese turayizi, ari abana n'abakuru barabizi, kandi uwabitubgiye nawe muramuzi yuko ari we utubeshejeho, nyamara iyo programme tuziko itoshoboka buzira abandi duturanye kuyishigikira. None tubaze dushake kubaho nyuma ibindi bizizana. Ntitwirengagiza yuko abandi bose batwanze kandi aribo abatwica, ariko tugomba gukomeze kwerekana akarengane kacu yuko kagaragara ,tukivanaho kuregwa yuko ari twe dufatikanije n'abateye igiguhu . Ubgo rero tuzaba turi groupe à part i saba kurenganurwa mukarengane kayo nibwo noneho tuzabona agakiza . Kandi intambara yacu igomba kuba auto défense aho kuba iyo gushaka ubutegetsi. 3. Tukaba dusaba rero yuko bene wacu bose bari muri RCD bayivamo yuko idakorera inyungu zacu abanyamulenge. 4.Turasaba ndetse n'abakorera rdc ( administration) yuko bayivamo yuko ntaco itumariye uretse yuko tuzashiraho. Kuri abo bose turabibutsa yuko bigishoboka ko bova muri rcd kandi tukiraramira . Ce n'est pas encore tard. 5. Turasaba abasirikare ba banyamulenge yuko bokwivangura na RCD n' U Rwanda, ahubgo bagashaka uko bakorana kandi babana nabagenzi babo bose , bagafata ingingo zo gushakisha aho ba mayi mayi bari hose, ba kaba convaincre kubana nabo kugira ngo bose hawe bagire ingabo z'igihugu. Uku niko FRF ibo abanyamulenge bobona mo agakiza. Imana ibafashe mwese kandi twizere yuko uru rwandiko rugira icyo rumara. Nitwe bene wanyu babifuriza agakiza bari muri FRF.
Noms. |